Amakuru

Abakinnyi babiri bakomeye ba Rayon Sports bashobora gusinyira APR FC vuba.

Mu minsi yashize nibwo mu Rwanda habaye ibisa nk’ibitangaza maze amakipe abiri y’inkingi za mwamba arizo APR FC ndetse na Rayon Sports zasaga nkaho zigurana abakinnyi.

Byabanje ubwo Rayon Sports ubwo yirukanaga abakinnyi bayo bbiri bakomeye Manzi Thierry na Sefu, maze bidateye kabiri APR FC nayo yirukana nayo hafi yabose mu baribagize ikipe  yabo inkuru iba kimomo amagambo aravugwa ariko bigeraho biragabanuka.

APR FC yahise ifata iyambere isinyisha aba bakinnyi bari birukanywe na Rayon Sports mugihe Rayon Sports nayo yahise yihutira guha abakomeye mubo APR FC yari yirukanye.

Ibintu byaje kujya irudubi ubwo APR FC yasinyishaga Manishimwe Djabel mubintu benshi bemeje ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuberako amasezerano yuno musore yavugaga ko nta kipe nimwe yo mu Rwanda yemerewe gusinyisha uyu musore, ariko bavuga ko hafashishijwe Gormahia yo muri Kenya nubwo yaje kwigarama uyu musore ikavuga ko ntahantu nahamwe yigeze yumvikanira nuyu musore.

Kugeza ubu rero harimo kuvugwa ko abandi basore babiri ba Rayon Sports bashobora gusinyira APR FC  nyuma yahoo bigaragaye neza ko ubusatirizi bwa APR FC bucirirtse bitewe nuko ubusatirizi bwayo bwagaragaje urwego rwo hasi muri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 ryanabereye hano mu Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Jules Ulimwengu gusa uwundi mukinnyi turacyatohoza amazina ye tukaza kuyabagezaho mu nkuru zacu zitaha.

To Top