Football

Abakinnyi b’abanyarwanda mu ihurizo rikomeye mu mwaka w’imikino 2019-20

Mugiraneza Jean Baptiste Migi usigaye ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, avuga ko abakinnyi bo mu Rwanda ubu bagiye guhura n’ikibazo cyo kutongera gusohoka cyane nko mu minsi ishize bitewe n’uko Azam TV yatumaga barambagizwa yavuye muri shampiyona kandi hakaba nta n’undi uraboneka uzayerekana.

Tariki ya 24 Kanama 2015 ni bwo Azam TV na FERWAFA basinyaye amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 5, mu gihe hari hasigaye umwaka umwe ngo amasezerano yayo arangire, mu buryo butunguranye muri Kanama 2019 yahise ihagarika amasezerano.

Mu gihe cy’imyaka 4 yari imaze, abakinnyi b’abanyarwanda benshi barasohotse bajya gukina hanze y’u Rwanda bitewe n’uko yaberekanaga bakabengukwa n’andi makipe

Impungenge zabaye nyinshi nyuma y’uko iyi televiziyo ihagarikiye amasezerano na FERWAFA, uretse kuba yafashaga mu migendekere ya shampiyona ku buryo nta bintu byo kwibana byabagaho, abakurikirana umupira w’amaguru bavuga ko n’abakinnyi ari bamwe mu bagiye gukorwaho n’iki cyemezo, kuko umuvuduko w’abakinnyi basohokaga mu Rwanda bajya gukina hanze ugiye kugabanuka.

Ibi kandi byemezwa na Migi aho yatangaje ko abakinnyi b’abanyarwanda bafashwaga na Azam TV, ngo nawe yasohotse kubera Azam TV.

Migi ahamya neza ko yamamaye kubera Azam

Yagize ati”buriya njyewe navuga ko ari ikibazo gikomeye kuko Azam TV yari imaze guhindura ibintu byinshi cyane, nihereyeho njyewe ku giti cyanjye njya gukina hanze muri Azam FC, narambagijwe kubera Azam TV yari muri CECAFA yabereye hano 2014, Azam TV yerekena iyo CECAFA noneho nyuma yayo abayobozi ba Azam FC barankurikirana babona nitwara neza.”

Yakomeje avuga ko bigiye kugira ingaruka ku bakinnyi b’abakinnyi b’abanyarwanda bashaka kujya gukina hanze, ngo batarebye neza bazahera ku ishyiga kubera ko Azam TV ari we wari umuranga none akaba yaragiye.

Yagize ati”byibuze umwaka ushize abakinnyi b’abanyarwanda bagera ku 8 barasohotse bajya gukina anze kubera Azam TV, ntabwo umuntu yakurambagiza atakuzi, shampiyona yo mu Rwanda Tanzania bayikurkiranaga cyane ariko ubu bizaba ibibazo kugira ngo abakinnyi bongere gusohoka, biragoye cyane kuko buriya umukobwa wabuze umuranga yaheze iwabo.”

Kugeza uyu munsi FERWAFA nta wundi muntu irabona uzerekana iyi shampiyona, gusa bivugwa iri mu biganiro na Star Times ku buryo ari yo yafata isoko ryo kwerekana shampiyona yo mu Rwanda.

Muri iyi myaka igera kuri 4 yari imaze mu Rwanda abakinnyi benshi barasohotse bavuye muri shampiyona yo mu Rwanda, yaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Jacques Tuyisenge yamenykanye kubera Azam Tv
To Top