amakuru y'ibyamamare

Abakinnyi 6 b’ibyamamare binjiza amafanga muri Ruhago no muri muzika nk’abahanzi

Kevin Prince Boateng

Uyu ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ufite ubwenegihugu bw’u Budage ariko akaba akomoka muri Ghana. Yamenyekanye mu makipe atandukanye, Tottenham Hotspurs, AC Milan na Sassuolo zo mu Butaliyani, ajya ari muri FC Barcelone yo muri Espagne, akaba aherutse gusubira mu Butaliyani mu Ikipe ya Fiorentina.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Bella Vita” yakoranye n’umuririmbyi wo muri Amerika Ty Elliot. Mu 2018 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “King”. Uyu mukinnyi mu ruhando rwa muzika akoresha amazina ya Prin$$Boateng.

Memphis Depay

Ni Umuholandi ukinira Ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa, yanakiniye Manchester United yo mu Bwongereza. Imana yamugabiye impano nyinshi kuko ari n’umuraperi ukomeye.

Mu 2017 nibwo yatangiye gushyira hanze ibihangano bye ubwo yashyiraga ahabona indirimbo yise “La Vibes” hamwe na Quincy Promes bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Iyi ndirimbo yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 150 mu isaha imwe ku rubuga rwa YouTube ikimara kujyaho. Nyuma yaho yakoze iyitwa “King & Queens”, “No Love”, iheruka ikaba ari iyitwa “Fall Back”.

Jesé Rodríguez Ruiz (Jey M)

 Uyu ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wamamaye mu makipe atandukanye yo ku Mugabane w’u Burayi. Yanyuze muri Real Madrid aho yavuye yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Mu 2014 yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Flow baza gutandukana mu 2015, aririmba ku giti cye.

Amaze gukora indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya Reggaeton nk’iyitwa “La Prueba” “La Esquinita”, “Pakata” imaze ukwezi kumwe igiye hanze, n’izindi nyinshi.

Jackson Martinez

 Yamenyekanye mu makipe atandukanye nka FC Porto, Atletico Madrid, Guangzhou ubu yatijwe Portomonense yo muri Portugal.

Uretse gukina ruhago ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite iyitwa “Tal Cual Estoy”, “No Temera” n’izindi.

Jürgen Locadia

Nyuma y’ibyumweru bike asinyiye ikipe yo mu Bwongereza ya Brighton, Locadia yahise asinyishwa n’inzu ifasha abahanzi ya Powerhouse Music.

Uyu mukinnyi wa ukomoka mu Buholandi icyo gihe hari afite indirimbo ebyiri. N’ubwo atakomeje kwigaragaza cyane muri ruhago umuziki we wakomeje kuzamuka.

Andy Cole

Ni Umwongereza wahagaritse gukina mu 2008. Yakiniye Ikipe ya Manchester United imyaka itandatu atwara ibikombe bikomeye byaba ibyo mu Bwongereza no ku Mugabane w’u Burayi.

Mu 1999 yakoze indirimbo mu njyana Rap yitwa ‘Outstanding’, yakunzwe cyane igera ku mwanya wa 68 mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza.

Aba bakinnyi bose bavuzwe bagiye bakura amafanga menshi mu bitaramo.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top