Amakuru

Abafana ba Congo na TP Mazembe uyu mugoroba bahuye n’uruvagusenya

Ikipe ya congo mu gikombe cya Africa gihuza ibihugu itsinzwe na Madagascar mugihe ikipe ya Rayon Sport nayo yihereranye ikipe ya Tout puissant Mazembe  ikayitsinda `

Jule Ulimmwengu atsinda igitego cya Rayon sport

Ikipe ya congo yari yahuye na Madagascar umukino ukaba urangiye ari ibitego 2-2 gusa bakaza kwiyambaza penariti aho Madagascar itsinze penality 3 kuri 1

Kimenyi Yve umuzamu mushya wa Rayo sport

Ibitego ya Congo bikaba byatsinzwe na Bakummbu watsinze igitego ku mmunota wa 21’ mugihe yagitsinzi kishyura icya Amada wa Madagascar wagishyizemo ku munota wa 9’ ikindi gitego cya Madagascar cyagiyemo ku munota wa 77’ gitsinzwe na Andriatsima kikaza kwishyurwa na Mbemba ku munota wa 90 bakaza kongeraho iminota 30 y’inyongera bikarangira ntakindi gitego cyagiyemo ibi hagombye kwiyambazwa penariti kugirango hagombe kumenyekana ikipe iri bwasezererwe.

Bakame wahoze ari umuzamu was Rayon nawe yari yaje kwihera ijisho
Abafana ba TP Mazembe

Kurundi ruhande abakongoman mu gihugu ccy’urwanda naho ikipe ya RAYON SPORT yaateye agahinda abafana ba Tout puissant Mazembe  bari baje kuyishyigikira ku mukino yari ifitanye na Rayon sport wabereye kuri stade Amahoro bikarangira ikipe ya Rayon sport iyitsinze igitego 1 cyatsinzwe na Jule Ulimwengu.

Abafana ba APR nabo ntibahabuze
Nyuma y’uko umukino utangiye abakinnyi bagiye gukora amashyi n’bafana

Mu kiganiro Kapiteni wa Tout puissant Mazembe  yatangaje ko bemera ko batsinze kandi babonye amahirwe yo kuba batsinda gusa bikarrangiraa batabigezeho kuko ikipe ya Rayon sport yari ifite umukino neza gusa atangazako batishimira imisifurire y’umusifuzi kuko bagiye babona amahirwe yo guhabwa penaliti gusa bikarangira bayibimye bityo agasaba ko hajya habaho kutabogamira ku ruhande rumwe`

Mu Kiganiro umutoza mushya wa RAYON sport atangazako byagoranye kuko ikipe ya Rayon sport Atari yakayimenye neza kuko bamaranye amasaha make kuko yaje ku mugoroba wejo gusa avuga ko yakoze ibishoboka byose ngo abereke ibyo bakina gusa baba banabigezeho.

Eric Rutanga hamwe n’umutoza mushya was Rayon sport

Kuruhande rwa kapitani wa Rayon Sport Rutanga Eric atangaza ko bishimiye uburyo babonye uyu mutoza kuko mu masaha bamaranye kuko yabashije kubereka ubuhanga bwe abigisha uburyo bakorera hamwe kandi bakabasha kuba babona igitego mu minota 15 yambere ibi bakaba ari nabyo bifuzaga.

To Top