Ubwanditsi

[vc_row][vc_column][vc_column_text]

  1. N’izihe nyungu ku mwanditsi?
  • Guhabwa amahugurwa yibanze agutegura kuba umwanditsi/umunyamakuru.
  • Kugira ubunararibonye mu kazi k’ubwanditsi/ubunyamakuru
  • Kugaragaza ikikurimo no guhabwa umwanya wo kwerekana icyo ushoboye.
  • Kuba wagira amahirwe yo kwinjira mu banditsi bakuru ba Hillywood.rw babigize umwuga.
  • Hari amahirwe ko waba umwe mu banditsi/abanyamakuru bazaba bashakishwa n’ibinyamakuru bikomeye mu minsi iri imbere.

 2.Ibyiciro by’inkuru zitambuka kuri Hillywood.rw

 Mu buryo bw’inyandiko, amajwi ndetse n’amashusho, Hillywood yibanda kuri :

Cinema, Ibyamamare, muzika, imikino, imideli, amakuru y’ubukungu, ikoranabuhanga, ndetse nubukerarugendo

  1. Bisaba iki ngo nemererwe kuba umwanditsi.

 Wohereza umwirondoro wawe( wivuga muri rusange) kuri Email: hillywoodstar@gmail.com uherekejwe n’inkuru imwe wiyandikiye ubwawe.

  1. Amategeko agenga imyandikire ku rubuga rwa Hillywood.rw

Amatariki/Icyerekezo: Mu nkuru, umwanditsi agerageza uko ashoboye akagaragaza itariki igikorwa avugaho kizabera ndetse n’icyerekezo.

Uburebure bw’inkuru: nubwo dukangurira abanditsi bacu kutizirizimba mu ma gambo, Hillywood nta ngano y’inkuru itegeka.

Inkuru zibujijwe:

  • Inkuru zose zisebya Leta,
  • inkuru zishyigikira cyangwa zamamaza ubusambanyi
  • n’inkuru zisebya umuntu runaka cyangwa igikorwa runaka bigendeye ku marangamutima y’umwanditse.

Amafoto atemerewe gukoreshwa mu nkuru:

  • Amafoto y’ubusambanyi
  • AMafoto akomeretsa
  • Amafoto yahinduwe muri mudasobwa agambiriwe gusebanya.

 

USHOBORA NO KUJYA UHEMBWA WIBEREYE IWAWE CYANGWA AHO UKORERA!

 

Hari amafaranga ugenerwa nk’umwanditsi mu gihe inkuru wanditse isuwe nabantu 10,000 mu minsi ibiri. Amafaranga uhabwa ku kwezi aba ari giteranyo ku nkuru zose zawe muri uko kwezi wanditse zigasurwa nabantu 10,000 mu minsi ibiri ishyizwe ku rubuga.[/vc_column_text][/vc_column][/vc_row]

To Top