Amakuru

Covid _19:Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi zirabujijwe, Rubavu iva mu kato.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 yize gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid _19.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yasuzumiwemo iyubahirizwa ku ngamba zafashwe mu iheruka ku wa 16 Kamena 2020.

Mumyanzuro yafatiwe muriyi nama ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rubavu zasubukuwe, mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse iz’amakamyo atwaye ibicuruzwa ikindi nuko Utubari n’Insengero nabyo byakomeje gufunga.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

To Top