amakuru y'ibyamamare

Alpha Rwirangira agiye gusezera ubusore yiyemeza gukora ubukwe.

Umuhanzi Alpha Rwirangira agiye kurushinga bitunguranye, kuko ntabwo inkuru y’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge bagiye gushyingiranwa zigeze zijya mu itangazamakuru.

Ubutumire bwagiye hanze, bigaragara ko ubukwe bw’abo buzaba ku wa 22 Kanama 2020 ndetse umwe mu nshuti z’uyu muhanzi atangaza ko ayamakuru ari ukuri; kuko hari ababibonye bakabanza gushidikanya.

Yagize ati ”Yego rwose nibyo twari tubizi, ahubwo se mubikuye he?”

Ubu bukwe bwabo buzabera i Montreal muri Canada. Gusa nta kindi kigaragara ku rupapuro rw’ubutumire uretse amazina y’abahagarariye imiryango y’abageni (rimwe gusa kuri buri muryango), n’amazina y’abazarushinga.

Hari hashize igihe kinini Alpha atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Byatangiye bihwihwiswa ndetse impande zombi zirindaga kugira icyo zibivugaho, ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yigaga, ajya anyuzamo akaza mu Rwanda ariko ntahatinde.

To Top