sport

Reba ibyabaye kubakinnyi Cristiano yigeze gutangaza ko bazaba abakinnyi beza bidasubirwaho

Mu 2016, rutahizamu Cristiano Ronaldo yasabwe kuvuga amazina y’abakinnyi batanu bakiri bato bafite ubushobozi bwo kugera ku isonga ry’umupira w’amaguru. Dore uko aba bakinnyi bagiye bitwara mu myaka yashize ndetse n’aho baherereye kugeza magingo aya.

Cristiano Ronaldo yatangarije BT Sport ati:”Urabona abakinnyi benshi bafite ubushobozi, navuga [Martin] Odegaard wa Madrid urugero. Ku myaka 16 aracyari muto ariko ushobora kubona ko ari umukinnyi mwiza cyane. [Eden] Hazard urugero, No. 7 ya Manchester United [Memphis] Depay ni umukinnyi mwiza. [Na none Paul] Pogba na Neymar”.

Icyo gihe, Odegaard yari ari mu bihe byiza, amaze gusinyira ikipe ya Real Madrid avuye muri Stromsgodset.

Martin Odegaard

Ariko kwerekeza muri Los Blancos kuriwe byari biryoshye cyane gusa nubwo nta mahirwe na make uyu musore yigeze abona yo kwinjira mu ikipe yambere muri Real Madrid ubwo yari afite imyaka 16 gusa y’amavuko, bivuze ko kuzamura urwego rwe rw’imikinire byahagarariye aho.

Odegaard yatijwe mu ikipe ya Heerenveen muri 2017 mbere yuko yinjira mu ikipe ya Vitesse yamazemo igihe gito, hanyuma ikipe ya Real Madrid imutiza muri Real Sociedad.

Agarutse muri Espagne muri uyu mwaka w’imikino yabaye nk’ugarutse mu bihe byiza, kandi yerekanye ibimenyetso byerekana ko ashobora kugera ku gasongero k’ubushobozi bwe mu kibuga. Gusa igikomeje kwibazwa na benshi ni uburyo uyu mukinnyi yazagera ku rwego rwa Cristiano Ronaldo.

Ubwo yari akiri mu ikipe ya Chelsea, Eden Hazard yari mu bihe byiza mbere yuko agurwa amafaranga menshi yerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2019.

Eden Hazard

Ariko imvune za hato na hato zabujije uyu mubiligi guconga ruhago nk’uko abyifuza, kandi yananiwe no kwisanga muri Espagne.

Kugeza magingo aya, Eden Hazard afite imyaka 29 y’amavuko. Ibi, bivuze ko uyu mukinnyi asigaje igihe gito cyo kugera ikirenge mucya Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid, ndetse abakunzi b’iyi kipe bategereje kureba umusaruro azatanga mu myaka y’imikino iri imbere.

Ni byinshi byari byitezwe kuri Memphis Depay ubwo yerekezaga mu ikipe ya Manchester United, ariko kubwimpamvu imwe cyangwa indi, ibintu ntibyabashije kumugendekera neza muri iyi kipe y’amashitani atukura.

Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United aheruka kuvuga ko uyu muholandi yari muto cyane kandi yarayobye gato ubwo yerekezaga muri shampiyona y’abongereza muri iyi kipe yo mu nkengero z’umujyi wa Manchester.

Mu 2018, Wayne Rooney yabwiye ikinyamakuru Sunday Times ati:”[Depay] yinjiye mu kibuga ku mukino twasuyemo Stoke City maze akora ikosa ryaturutseho igitego cyayo”.

Memphis Depay

“Rero, bucyeye bwaho Louis van Gaal yamujyanye gukinira ikipe y’abakiri bato. Icyo gihe naravuze nti:’Dore, biragoye [kuri wowe]. Gusa ntuzinjire mu kibuga uzanye n’ibintu byawe byiza byose”.

Ati:

“Kandi yaje ku mukino mu ikipe y’abakiri bato I Rolls-Royce, yambaye ikoti ry’uruhu n’ingofero y’inka. Nanjye nahise ntekereza nti:’Bimaze iki? ‘ Ariko Memphis ni umusore mwiza kandi ni byiza kubona ibintu bigenda neza kuri we ubu”.

Memphis Depay yavuye muri Manchester United yerekeza i Lyon mu 2017, aho yaje kugaruka mu bihe byiza mu Bufaransa.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ubu ni umukinnyi uhora abanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu cy’Ubuholandi, akaba aherutse no kuvugwaho gusubira muri Premier League. Ariko niba Depay yari afite intego yo kugera ikirenge mucya Ronaldo, ubu nicyo gihe cyo kubikora.

Paul Pogba yari muri Juventus ubwo Ronaldo yamugaragazaga ko ari umukinnyi ukomeye, hanyuma nyuma y’amezi make gusa aza kwerekeza I Old Trafford muri Manchester United aguzwe miliyoni 89 z’amapawundi, aca agahigo ko kuba umukinnyi wari uhenze mu mateka ya ruhago muri icyo gihe.

Paul Pogba

Ariko urugendo rwe nk’umukinnyi wa ruhago wabigize umwuga rwabaye nk’urukomwe mu nkokora kuva yagera I Old Trafford kugeza magingo aya.

Birumvikana ko Pogba yegukanye igikombe cyisi cy’ibihugu ari kumwe n’Ubufaransa mu 2018, ariko Manchester United yagowe cyane no kumubyaza umusaruro, kandi urugendo rwe muri iyi kipe rukomeje guhungabanywa n’ibihuha by’amakuru amwerekeza muri Real Madrid cyangwa Juventus.

Ahari gusohoka muri Manchester United byamubera byiza, nubwo bishoboka ko hasigaye imikino mike ngo agarure mu bihe byiza muri Manchester United ndetse abashe no kugarura iyi kipe mu bihe byiza muri shampiyona.

Kugeza ubu abakunzi ba Manchester United baracyiteze byinshi kuri uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko, cyane cyane nyuma yuko iyi kipe iguze umukinnyi ukina hagati mu kibuga witwa Bruno Fernandes, umukinnyi bavuga ko yaje gufatanya na Pogba kugarura iyi kipe ku gasongero ka ruhago.

Neymar Jr ni umukinnyi wanyuma Ronaldo yagaragaje nk’uzagera ikirenge mu cye muri ruhago, kandi birashoboka ko ari we watengushye uyu munya-Portugal cyane ugereranyije n’abandi, ukurikije ubushobozi bwo mu kibuga yari afite muri icyo gihe.

Neymar Jr

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil yari yabashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe n’ikipe ya FC Barcelona mu mwaka w’imikino wabanjirije aya magambo ya Ronaldo, ariko ntiyashoboye kuguma ku gasongero mu myaka yakurikiyeho.

Neymar yaciye agahigo ko kuba ariwe uhenze mu mateka yaruhago ku isi ubwo yagurwaga miliyoni 198 zama pound n’ikipe ya Paris Saint-Germain avuye muri FC Barcelona muri 2017, ariko urebye uru rugendo ntabwo rwamuhiriye nkuko yabitekerezaga.

Paris Saint-Germain ntabwo yari yarigeze irenga muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions League kuva Neymar yagera muri iyi kipe uretse muri uyu mwaka w’imikino.

Nibyo, PSG yagiye yitwara neza igatwara ibikombe bya shampiyona muri Ligue 1, ariko ibi ntabwo ari kimwe no kwegukana igikombe cya Premier League cyangwa La Liga.

Imvune nazo zagize uruhare mu gusubira inyuma kwa Neymar, aho uyu mukinnyi yananiwe kuza mu bakinnyi banyuma bahatanira Ballon d’Or iheruka kwegukana na Lionel Messi bahoze bakinana mu ikipe ya FC Barcelona

To Top