Inkuru z'urukundo

Dore uko wasoma umukunzi wawe bikazamubera urwibutso igihe cyose

Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye
ku mutima, ukagikora ugikunze, ukumva
kikurimo atari ugupfa kwigana abandi ngo
upfe gusomana utazi ibyo urimo.

Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya
ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe
ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo
bihora bimubera urwibutso akaba atabasha
kuzabyibagirwa mu buzima bwe.

Tangira gahoro.

Igihe ugiye gusoma umukunzi wawe, tangira
buhoro,hera ku munwa we wo hasi
uwusiritaho uwawe, ukomereze ku munwa we
wo hejuru nabwo uwegereza uwe buhoro buhoro

Sumbyaho gato uko watangiye.

Nyuma yo gutangira buhoro buhoro, ushobora
gusumbyaho umuvuduko wabikoreragaho,
noneho umunwa wawe ukaba watangira
kuwegereza cyane uwe ukamurigata,ugenda
wongeramo akagufu.

Ntukibagirwe gukoresha amenyo.

Ku bantu benshi gusomana bitangira ndetse
bikanasozwa bakoresha iminwa gusa,
nyamara gukoresha amenyo bikangura
ibyumviro, ugatangira kumva uburyohe muri
wowe.
Ntabwo gukoresha amenyo bivuze kuruma
mugenzi wawe ahubwo ukoresha amenyo mu
kwagaza umunwa wa mugenzi wawe
akarushaho kumva utuntu tumwirukanka mu
mubiri.
Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana
kuko uko amenyo yawe yagaza umunwa we
wo hasi n’uwo hejuru ubisimburanya bizana
ibindi byumviro iminwa yanyu mwembi itari
kuzana.

Hindura icyerezo cy’umutwe.

photo internet

Ntugomba gutangira gusomana ngo uze
kurinda ubwo ubirangiza, utarahindura
icyerekezo cy’umutwe.
Uko usomana uba ugomba kugenda uhindura
icyerezo cy’umutwe w’uwo murimo gusomana
na byo birabafasha mukaryoherwa cyane.

Wikwibanda cyane ku minwa
Igihe usoma umukunzi wawe, ntukibande ku
minwa gusa nk’aho nta bindi bice by’umubiri
iyo nshuti yawe ifite,ugomba no gusoma mu
ijoshi, amatwi, ku matama h’umukunzi
wawe,ibice byose by’umubiri bigakanguka
nibwo arushaho kuryoherwa.

Kubikora kenshi bituma uhinduka inzobere
Ntushobora kuba inzobere igihe cyose
udashyira mu bikorwa ibintu bishya
wungutse.
Ntushobora kwizera ko uzasomana neza
n’inshuti yawe ku nshuro ya mbere, ariko igihe
cyose uzakomeza kubikora uzasigara uri
umuhanga mu gusomana ku buryo uwo
uzasoma bizamubera urwibutso mu buzima
bwe bwose.

To Top