Biravugwa

Covid-19: Umunyeshuri yapfiriye ku mukunzi we nyuma yo kubura uko asubira iwabo

Umunyeshuri wo muri kaminuza mu gihugu cya Uganda witwa Claire Natukunda yitabye Imana aguye mu nzu y’umusore bakundana nyuma yo kubura uko asubira iwabo mbere yo guhagarika ibikorwa n’ingendo (lockdown) muri icyo gihugu bitewe no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid19 giterwa na Coronavirus.

Uyu munyeshuri yapfiriye mu gace ka Maganjo mu rugo rw’inshuti ye yitwa Junju. Bivugwa ko nyakwigendera yapfuye atwite inda y’amezi abiri.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yitabye Imana ubwo Junju atari mu rugo kubera ko yari yagiye mu mujyi wa Kampala gushaka amafaranga yo kujyana Claire ku bitaro.

Ubwo Junju yasabwe n’ubuyobozi kugaruka mu rugo maze akihagera ahita atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kawempe aho yamaze ijoro ryose ryo kuri uyu wa Gatatu.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku bitaro byegeranye n’aho yaguye bya Kawempe Lugoba mbere y’uko ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago.

Ubutumwa buri kuri telephone ya Claire, bugaragaza ko hari ibyo atumvikanye n’umuryango we harimo ababyeyi be n’abo bavukana batuye Kitemu i Masaka.

Muri ubwo butumwa harimo ko yanze gusubira iwabo nyuma y’uko bari bamusabye ko ataha we ahitamo kugumana n’umukunzi we birangira ahapfiriye.

To Top