Udushya

Umugore wishe abana be 3 nawe akagerageza kwiyahura bikanga yakomeje kuvugisha benshi

Mu guhugu cya Philippines, umugore w’abana batatu barimo umwe wari ukiri ku ibere yatawe muri yombi nyuma yo kwihekura ateye icyuma abana be batatu yarangiza akagerageza kwiyahura nawe yiteye icyuma ariko ntapfe.

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 ukomoka i Basud muri Camarines Norte, muri Philippines, yateye icyuma abana be batatu bafite imyaka 5 n’ukwezi 1, ufite amezi 8, ndetse nuw’amezi 4, kugeza bapfuye aho bari mu rugo rwabo.

Uyu mubyeyi na we yagerageje kwiyahura ariko ararokoka, kuri ubu akaba afungiwe mu bitaro aho ari kwitabwaho nyuma yo gushaka kwiyahura bikanga.

Polisi yavuze ko “umubyeyi yemeye icyo cyaha, ko yabikoze atekereza ko yanduye icyorezo cya Covid-19.”

Polisi ya Basud aho aya mahano yabereye yo itekereza ko uyu mugore ukekwaho icyaha ashobora kuba afite ikibazo cyo kwiheba nyuma yo kubyara.

Umugabo w’uyu mugore ndetse na bene wabo biyemeje cyane kumushinja ibyaha bitatu byo kwihekura (parricide) byatanzwe na polisi y’igihugu cya Filipine barega uyu mugore

To Top