Amakuru

Umugi wa Kigali wakuye abana benshi mu mihanda bahita basubizwa mu miryango yabo

Mu cyumweru kimwe uhereye tariki 20 Gicurasi 2020, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakuye mu muhanda abana b’inzererezi 744, bamwe muri bo bahita basubizwa mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyakozwe nyuma yo kubona ko abo bana bakomeje kwiyongera, cyane cyane ubwo hafatwaga ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’abana b’inzererezi mu Mujyi wa Kigali, bushobora kuba bwaratewe n’ingaruka z’ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Ati “Twari dusanzwe dufite abana mu mihanda ariko biza gusa n’aho byiyongereye muri iyi minsi. Bishobora kuba byaratewe n’uko ahantu henshi hari hafunze, aho baboneraga amaramuko hatagihari.”

Yavuze ko kandi hari n’ibibazo by’ibiza byabaye byinshi bigatuma hari abagira ubwoba nk’abararaga mu mateme bakavamo, kuba hari imiryango yatakaje uburyo bwari buyitunze kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus no kuba abana bari mu biruhuko by’igihe kirekire.

Umutoni yavuze ko icyatumye bihutira kubavana mu muhanda, ari uko bashobora kuhandurira cyangwa kuhanduriza Coronavirus, bitewe n’uko abo bana ari nabo bakunze gusabiriza.

Ati “Abo bana uba usanga basabiriza, ibyo nabyo bikaba ari imigenzereze itari myiza muri iki gihe turimo kwirinda Coronavrus. Kuba abantu bahererekanya ibintu mu ntoki, byaba indi nzira yo gukwirakwiza indwara haramutse hari uyifite.”

Abana b’inzererezi bakurwaga mu duce bakunze kuba barimo cyane cyane mu dusanteri dukomeye, bagahurizwa ahantu hatatu hatoranyijwe muri Kigali.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemeza ko mu guhuriza abo bana hamwe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Nyuma yo guhuriza hamwe abo bana, bapimwe ibimenyetso bya Coronavirus, hanyuma umwana akabazwa imyorondoro ye, aho yaturutse, ababyeyi be n’icyamuvanye mu rugo.Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko icyatumye bihutira kuvana abana mu muhanda, ari uko bashobora kuhandurira cyangwa kuhanduriza Coronavirus

Mu mu bana 744 bamaze kuvanwa mu muhanda, 489 basubijwe mu miryango yabo. Hari abana 53 bagaragaje ko bava mu zindi Ntara zitari Umujyi wa Kigali na 25 batibuka inkomoko yabo.

Abana byagaragaye ko badafite aho baturuka, bari gushakirwa aho baba mu miryango mu gihe abafite ingeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi, bazoherezwa mu bigo ngororamuco.

Umutoni yavuze ko ku bana basubijwe mu miryango, habayeho gusinyana n’ababyeyi babo amasezerano kugira ngo bamenye inshingano zabo ku mwana kandi bazubahirize.

Ati “Ikigaragaramo cyane usanga ari ababyeyi bateshutse ku nshingano. Umwana arakubwira ati ababyeyi banjye ni abasinzi, bahora mu makimbirane cyangwa se akakubwira ati umugabo wa mama niwe unkubita cyane, akampohotera.”

“Iyo umwana tumugejeje mu rugo, hari amasezerano dusinyana n’umubyeyi tumwibutsa inshingano ze. Tuti tukugaruriye umwana wawe, ufite inshingano zo kumurera, dore amategeko ahana umubyeyi utita ku mwana we, akabisinyira.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwihanangirije abantu basabiriza cyangwa ababafasha, bibutswa ko bitemewe kandi bishobora kuba inzira zo gukwirakwiza Coronavirus.

Umutoni yagize ati “Niba ufite ikibazo egera ubuyobozi bukwegereye uvuge ikibazo cyawe abantu bagufashe. Ushaka gufasha na we yegere inzego z’ibanze avuge ati mfite umutima wo gufasha, dore icyo nshobora kuba natanga.”

Ubushakashatsi bwamuritswe umwaka ushize na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ku kibazo cy’abana bo mu muhanda, bwagaragaje ko mu mijyi minini y’igihugu harimo inzererezi 2882 aho abarenga 91% muri bo ari abahungu.

Akarere ka Gasabo kaza imbere mu kugira abana benshi b’inzerezi, kagakurikirwa na Nyarugenge, Huye, Rubavu, Kicukiro, Muhanga, Nyamagabe, Kayonza, Rusizi na Kamonyi.

To Top