Amakuru

Bosenibamwe Aimé wayoboraga NRS yitabye Imana

Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Bosenibamwe Aimé wahoze ayobora Intara y’Amajyaruguru, yagizwe umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, (NRS) gihuriza hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

To Top