amakuru y'ibyamamare

Dore imiryango yihariye ivukamo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda

Impano ishobora kuvukanwa, ikarerwa, igakura ikageza nyirayo ku bwamamare! Ubuzima bw’ibyamamare hari igihe bukururira ababakomokaho n’abo mu miryango yabo ya hafi kubigana hakaba abo bihira bagakomeza iyo nzira.

Akenshi usanga impano nko kubyina, kuririmba, gukina umupira n’izindi abazifite bazikomora mu miryango yabo, ku buryo iyo ukurikiranye mu bisekuru usanga hari abo bakurikije.

Kubyaza umusaruro iyo mpano, ikamenyekanisha nyirayo ntabwo bihira bose kuko umuryango ushobora kuvukamo abaririmbyi beza, nyamara hakamenyekanamo umwe.

Mu Rwanda hari imiryango itari myinshi ifite umwihariko wo kuba ivukamo abanyempano benshi kandi bamenyekanye mu byiciro babarizwamo.

Umuryango wa Mazimpaka Kennedy

Mazimpaka Kennedy ni umwe mu basaza bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye DJ mu tubyiniro dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, atangiza ibyo gusobanura filime, kuri ubu ni umukinnyi w’ikinamico na filime.

Abana be baramukurikije kuko iwe afite ababyinnyi, abaririmbyi n’abakinnyi ba filime. Uwa mbere ni umunyamakuru wa KISS FM akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur.

Amaze gukora ibitaramo byinshi haba mu Rwanda no hanze kandi urwenya rwe rwishimirwa n’abatari bake. Ni we munyarwanda wa mbere wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Big Brother Africa.

Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka yari afite, yari amaze iminsi ategura ibitaramo ngarukakwezi bya Seka Live aho atumira abanyarwenya bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye.

Kwa Mazimpaka hari kandi Kabera Arnold uzwi nka Sintex. Ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi. Yamamaye mu ndirimbo ze nka “Why”, “You” “Twifunze” ubu afite “Calculator”, na “Love Story”.

Muri uyu muryango harimo kandi abandi bana bafite impano yo kuririmba no kubyina n’ubwo bataramenyekana cyane.

Umuryango wa Mazimpaka Kennedy uvukamo ibyamamare mu muziki n’urwenya

Kwa Sentore

Sentore Athanase ni umwe mu bantu babayeho barwanye ku muco Nyarwanda babinyujije mu mbyino n’indirimbo. Yabanje kuba mu Itorero ry’ibwami, atoza Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu bihe bitandukanye. Yitabye Imana mu 2012 azize kanseri y’umwijima.

Nawe yabyaye intore. Umuhungu we Masamba Intore ni umwe mu bahanzi b’injyana gakondo bubashywe mu Rwanda. Yabaye mu matorero atandukanye harimo n’Indahemuka ryatangijwe mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Abuzukuru ba Sentore na bo banze gutatira igihango, biyegurira injyana ya Gakondo. Umuhanzi Jules Sentore akora injyana ya gakondo ariko irimo n’uruzungu.

Afite igikundiro mu bato n’abakuru ndetse yagiye yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu bihe bitandukanye. Hari kandi Ruti Joël na we uririmba gakondo n’ubwo ataragera ku rwego nk’urw’abandi.

Hari kandi Ikirezi Deborah umukobwa wa Masamba Intore ufite ijwi ryihariye akaba aherutse gusohora indirimbo ye ya mbere.

Jules Sentore na Ruti Joel ni abuzukuru ba Sentore
Jules Sentore ni umwshywa wa Masamba, umuhungu wa Sentore

 The Ben na Green P

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babashije kwagura umuziki wabo ukamenyekana no mu bindi bihugu.

Uyu musore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomoka mu muryango w’abanyamuziki kuko ava inda imwe n’umuraperi Green P wamenyekaniye mu itsinda rya Tough Gang.

Muri uyu muryango kandi havukamo undi muhanzi witwa Dan gusa muri iyi minsi iby’umuziki yabishyize ku ruhande.

The Ben na Green P ni abandimwe kandi bazwi cyane mu muziki wo mu Rwanda

 Ba Misigaro

Abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazi cyane izina “Misigaro” bitewe n’abagabo babiri bakoze indirimbo zihembura imitima ya benshi.

Abo ni Adrien Misigaro uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Gentil Misigaro uba muri Canada, bakaba baramenyekanye cyane mu ndirimbo bahuriyeho zirimo “Buri Munsi” na “Hano Ku Isi”.

Aba bafitanye isano ya hafi cyane kuko ba se bava inda imwe. Bitewe n’uko bakunda gukorana cyane ndetse bakaba banitiranwa hari abazi ko bava mu nda imwe.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafitanye isano ya hafi

Umuryango mugari wa Naason, Jackson Dado, Mani Martin…

Niba mu Rwanda hari umuryango ukomokamo abanyamuziki benshi, n’uw’umuhanzi witwa Naason uri mu ya mbere.

Uyu musore aherutse kubwira HOSE! ko n’umwana w’iwabo muto aba azi gucuranga gitari, mbese umuziki nibwo buzima bwabo.

Se wa Naason, Jumaine Athanase yitabye Imana muri Werurwe uyu mwaka we n’abavandimwe be bacuranze mu matsinda atandukanye n’abana babo barabakurikije.

Naason avukana n’abandi barimo Producer Vicky ukunze gukorana na Sintex. Muri uyu muryango kandi habamo Producer Jackson Dado uri mu batangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse akanakora ize, Didier Touch ukorera indirimbo mu Bufaransa. Aba bahanzi kandi bafitanye isano ya hafi na Mani Martin ndetse Puff-G.

Safi na Queen Cha

Aba bombi ni abahanzi bakunzwe muri iki gihe. Safi Madiba yatangiriye umuziki mu itsinda rya Urban Boys nyuma aza kurivamo atangira gukora wenyine, kandi byaramuhiriye.

Queen Cha ari mu bakobwa bagezweho cyane mu muziki w’iki gihe, ndetse aherutse kubihererwa igihembo cya Salax Awards 2019.

We na Safi Madiba bigeze kubana mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label by’umwihariko bakaba bafitanye isano y’amaraso kuko ari ababyara. Se wa Queen Cha ava indimwe na nyina wa Safi.

Safi usigaye aba muri Amerika ni umubyara wa Queen Cha

Stromae na Cyusa Ibrahim

Paul Van Haver wamamaye nka Stromae afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko akomoka mu Rwanda. Yavutse kuri se w’Umunyarwanda witwa Rutare Pierre na nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wo mu bwoko bw’aba-flamands.

Stromae yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Alors on danse” na “Papaoutai” akomoza ku buzima yakuriyemo atabona se ‘wamutaye akiri muto’.

N’ubwo batari ku kigero kimwe cy’ubwamamare, Stromae ni umuvandimwe wa Cyusa Ibrahim umwe mu bahagaze neza mu njyana ya gakondo.

Mu bandi banyamuziki bafitanye isano twavuga nka Derek wo mu itsinda rya Active na Kevin Skaa ni ababyara, Igor Mabano nawe agira umuvandimwe uri mu bacuranzi ba Symphony Band ucuranga gitari Band.

Stromae na Cyusa Ibrahim bahuje se
To Top