Celebrities

Guverineri yatunguye benshi nyuma yaho atangaje ko ari umufana wa Tanasha

Umuyobozi w’umugi wa Nairobi witwa Mbuvi Gideon Kioko Wam Mike Sonko yagiye mu gikumbi cy’abatangariye ubwiza bw’umuhanzikazi Tanasha Donna abanyakenya bagirango siwe ariko nyuma yo kugenzura basanga ariwe nyawe bamenya ko nawe ari kimwe nabo.

Mike Sonko umaze igihe kinini ari guverineri w’umugi wa Nairobi yagaragaje ko nawe ari umufana ubona neza ko Tanasha Donna afite uburanga buri wese ashobora gutangarira, gusa rubanda rusanzwe rwabanje gukeka ko uwatanze ubutumwa ku ifoto atari uwo basanzwe bazi nk’umuyobozi ariko nyuma yo kubisobanuza basanze umuyobozi wabo nawe ari nkabo akunda ibishashagirana n’abakobwa bambaye neza.

Uyu mugabo n’umubyeyi nawe yakunze amafoto abiri yari yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Tanasha Donna w’imyaka 24, yari yambaye akajipo kagufi n’agapira bisa, ntabwo yakunze gusa ifoto yabanje kuko yagiye no ku ya kabiri ashyiraho utu emoji maze bituma abantu bemeza ko nawe yasunitswe akanatangarira n’ubwiza bwa Tanasha Donna.

Tanasha Donna wahoze ari umunyamakuru mbere y’uko akundana no mu gihe yakundanaga na Diamond Platnumz, nyuma yaje kuba umuhanzikazi gusa batandukanye amaze kwibaruka imfura ye Junior Naseeb ndetse akaba n’umwana wa kane kuri Diamond Platnumz

To Top