Amakuru

Mu mafoto Dore uko umuhango wo gushyingura prof Laurent Nkusi wagenze

Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane, nyuma yo kwitaba Imana. Nkusi yitabye Imana ku wa 18 Gicurasi ku myaka 70, azize uburwayi.

Kumusezeraho bwa nyuma byabereye iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n’inshuti, umuryango n’abo bakoranye mu nzego zitandukanye.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize.

Yitabye Imana ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku biga master’s.

REBA AMAFOTO UKO BYARI BIMEZE

Hon. Bamporiki Edouard umwe mu bari baje gushyingura Prof, Laurent Nkusi
Makuza Bernard nawe yari ahari nk’umwe mu bakoranye na Nyakwigendera.

Source: igihe

To Top