Miss Rwanda

Navuzwe nabi nkimara kuba miss Rwanda arinayo mpamvu yanteye gukora iyi film-Miss jolly

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime mbarankuru ivuga ku bihe bikomeye yaciyemo ubwo yari akimara kwambara ikamba.

Mutesi Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ku wa mbere  tariki 08 Gicurasi 2020, azashyira hanze filime  mbarankuru ku buzima bwe nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Mu mashusho magufi yumvikanamo ijwi rya Mutesi Jolly, avugamo ko mbere kuba nyampinga w’u Rwanda 2016 ngo yamamare, yari abayeho mu buzima busanzwe ariko nyuma y’aho byaje gukomera.

Ati “Mbere y’uko mba icyamamare nari umukobwa wakuze nisanzuye mu muryango wubahaga indangaciro z’umuryango, ugenda nta nkomyi ku muhanda, wibereye mu mahoro. Umukobwa w’amasoni udakunda kujya mu ruhame. Nyuma yo kuba icyamamare nta yandi mahitamo nari mfite. Biragoye cyane no gukora ibishimwa.”

Iyi filime Mutesi Jolly yavuze ko azayicisha kuri shene ye ya YouTube ndetse hari n’ahandi ateganya kuyicisha n’ubwo atahatangaje.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE!, Arinawo dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi filime yayikoze bitewe n’ibintu bikomeye byamutunguye ubwo yari akimara kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, byiganjemo kuvugwa nabi

Ati “Iyo nsubije amaso inyuma urugendo rwanjye mbere y’uko mba Miss Rwanda na nyuma, ibyo natekerezaga ntabwo ari byo nahuye na byo. Nahuye n’ibintu bitunguranye kuruta uko nabitekerezaga. Noneho naganira n’abantu mu buzima busanzwe cyangwa se urubyiruko tungana rutinya gukurikira indoto zarwo kubera gutinya ibintu runaka nk’ibyo nahuye nabyo.”

Mu byo Mutesi Jolly avuga ko yahuye nabyo bikamukomerera atari abyiteguye harimo kwibasirwa n’abantu batandukanye bamuvuga mu buryo butari bwiza ndetse banamubeshyera.

Ati “Ni ibintu bitandukanye aho uhura n’abantu, aho ushobora kuvugwaho ibintu akenshi bitandukanye n’uwo uri we, kuko baba babona umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga batazi ubuzima bw’inyuma y’aho. Hari abavuze ngo ndiyemera…”

Mutesi Jolly avuga ko icyamuteye imbaraga zo kudateshwa umutwe n’ibyo abantu bamuvugaga ari uko yari azi icyo ashaka kugeraho, bityo abyima amatwi.

Ati “Ikintera imbaraga ni ukubaho mu buzima bufite intego kuko igihe icyo ari cyose udafite umurongo mu buzima bwawe uhuhwa n’ibije. Uje avuga ngo ambara gutya niko wambara kuko nta murongo ufite. Nzi icyo nshaka mu buzima bwanjye, nzi uwo nshaka kuba we, ibyo nabirengeje amaso.”

Amasomo y’ingenzi, Mutesi Jolly avuga ko yigiye mu byo yanyuzemo nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse yifuza gusangiza abandi ni ‘ukugira ikinyapfubura, kudatezuka, ubudatsimburwa, kwihangana no kugira icyerekezo gihamye.”

Mutesi Jolly ni umwe muri ba nyampinga w’u Rwanda bafatwa nk’abakoze akazi gakomeye ndetse ukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa ndetse hari abakobwa benshi bamufatiraho urugero.

 Yahagaririye u Rwanda ku nshuro ya mbere, kuva mu 2016 ategura ibiganiro byo gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu [inter-generation dialogue], yakamishirije abana b’incuke mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa w’imyaka 25 yagiye avugwa mu nkuru nyinshi zitari nziza kuri we kuva yakwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Bimwe muri ibyo ni abantu bagiye bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yaba yarihinduye uruhu benshi bita kwitukuza. Ni ibintu atakunze kuvugaho.

Hari abandi bantu bagiye bamwotsa igitutu bamuhora kuba akunda kuvuga mu cyongereza, bakabyita ubwirasi.

Aho abereye umwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda nabwo abantu bamushyize mu majwi bavuga ko agora akanatera ubwoba abarushanwa, ibintu byamwongerereye igitinyiro.

Nubwo yakoze iyi filime avuga ko atagamije kwinjira muri sinema gusa aramutse abonye amahirwe yo gukina ibitanga ubutumwa bufasha sosiyete ngo nta cyamubuza, dore ko ari ibijyanye no gukina yabikoze akiri n’umwana.

To Top