Gospel

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instragram Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza kuri ubu uri kubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika nkuko bigaragara kuri uru rukuta rwe yageneye ubutumwa bw’ihumure abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Shalom
Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kuri iyi nshuro ya 26 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo .
Imana igusange ihumurize umutima wawe iwuzuze amashimwe,kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga
Wowe wakomeretse wababajwe nibyo waciyemo Uwiteka akomore kandi akwambike umwitero w’amashimwe n’imbaraga kandi akomeze umutima wawe muri ibi bihe.
Uwiteka arakubwira ati: Komera.
Yoshuwa 1:9
Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”

Komeza uhange Imana yawe amaso, nubwo ibyabaye byabaye, haranira kwiyubaka, no kwiteza imbere ejo hacu hari ibyiringiro by’uwaducunguje amaraso y’igiciro :
Mukomere, mukomeza kwiyubaka.

To Top