amakuru y'ibyamamare

Dj crew washenguwe bikomeye n’urupfu rwa DJ Miller yasohoye indirimbo yise babiloni

Dj crew umusore umenyerewe mukuvangavanga imiziki kuri flash fm yasohoye indirimbo babiloni ivuga kumibereho yabantu mubandi kuri iy’isi dutuye.

Ubwo twamuganirizaga yatubwiyeko iyindirimbo ije isanga Indi yari yasohoye muntangiriro zuyu mwaka yise madamu.
Iyi babiloni akaba yarayikoranye n’umuhanzi ukomoka mu burundi.

Yakomeje avuga ko iki cyorezo cya coronavirus cyatumye gahunda yarafite zisa nizihagaze kuko yari yateguye gukora n’amashusho y’izi ndirimbo ariko kuri ubu akaba atabona uko ayafata.

Yasoje yihanganisha umuryango mugari Wana Djs mu Rwanda kubura intwari nka Dj Miller watabarutse kumunsi wejo kucyumweru.

Ati”dj Miller yarumusore twigiragaho by’inshi none arigendeye gusa tuzahora tumuha agaciro Kandi ikivi cye tuzaharanira kucyusa.

Dj crew utangaza ko yabyaye umwana umwe w’umukobwa agatandukana nanyina arinaho yakuye uubutumwa bukubiye mundirimbo madamu

Kanda hano wumve babiloni ya Dj crew afatanyije na Nkuba

To Top