amakuru y'ibyamamare

Umunyamakuru yibasiye diamond amugereranya n’indaya yo ku muhanda

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya uzwi nka Andrew Kibe, yagiriye inama Tanasha Donna yo kumenya urwego rwe ndetse umutima we akawerekeza kubagabo bari kurwego rwe maze akaba aribo akundana nabo ngo kuko Diamond Platnumz babyaranye bigaragara ko asa nkidaya yo kumuhanda cyane ko yakuriye mubuzima bugoye [Getho Life].

Andrew Kibe umunyamakuru ukunzwe muri kenya

Nkuko bikomeza bivugwa n’uyu munyamakuru, ngo kuba Tanasha Donna atibuka urwego rwe ahubwo agakundana n’abagabo batandukanye barimo nabigeze kuba mubuzima bubi, ibi nibyo ngo bibatera umurengwe bigatuma bamwe bahemukira umutima we kandi yari umukobwa w’ubwiza n’uburanga.

Ubwo Andrew Kibe yari ari kuri radio mu kiganiro yabwiye uyu mugore ufite umwana umwe yabyaranye na Diamond Platnumz nk’umugira inama yokureka kuvanga abagabo akundana nabo maze akamenya urwego rwe kuko nibyo biza mufasha mubuzima ndetse kandi yanamwibukije ko agomba gufata Diamond Platnumz nk’umugabo wo kumuhanda udafite gahunda nimwe yo kubaka usibye kwirirwa abyara abana hirya no hino.

Tanasha Donna ari mubakobwa b’uburanga muri kenya

Tukwibutse ko ibi byose bikomeje kuvugwa nyuma yaho Tanasha Donna yatangarije ko atabanye neza n’umuhanzi Diamond Platnumz bashakanye nyuma yaho uyu mugabo yari amaze gutandukana na zari Hassan bari basanzwe banafitanye abana babiri naho tanasha we batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

To Top