Abakinnyi ba Filime

Jennifer Lopez yahishuye ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitungura benshi


Jennifer Lopez yavuze uburyo yakoreweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse anavuga ko benshi mu bagore bari mu bakina filime bakomeje kugenda bahura n’iki kibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Jennifer Lopez aganira n’ikinyamakuru US Magazine yagitangarije ukuntu yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati” Nakorewe ihohoterwa mu buryo buteye nk’ubwo bamwe mu bagore bahura nabwo muri iyi minsi. Nasabwe na Director gukuramo agashati kanjye nkamwereka amabere gusa narabyanze.”.

Lopez yakomeje avuga ko nyuma yo guhakanira uwari umusabye kumushimisha yagize ubwoba yibaza ibigiye gukurikiraho gusa yiishyiramo akanyabugabo avuga ko atariko kazi.

Lopez niwe mugore ubashije kugaragaza ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni mugihe haherutse kuzamuka ibirego by’abagore benshi bashinja uruganda rwa filime rwa Mogul Harvey Weinstein kubakorera ihohotera rishingiye ku gtsina.

Icyo gihe ngo niyo filime ya mbere yari agiye kugaragaramo, dore ko uyu mugore yatangiye kugaragara muri filime mu mwaka 1986 ubwo yari afite imyaka 16 gusa.

uretse kuba ari umukinnyi wa film Jennifer ni umuhanzi ukuzwe ni abenshi.

To Top