Amakuru

Umuhanzi akaba n’umuganga Pedro someone yakanguriye urubyiruko kuba maso muri ibi bihe bidasanzwe

Umuhanzi pedro someone wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka impungenge,umwaka mushya ,umugore mwiza n’izindi nyinshi.

Muri iki gihe isi yose ihangarikishikwe na covid 19 yaburiye urubyiruko ruvuga ko coronavirus yica abantu bakuze gusa.

Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro someone usanzwe Ari umuganga mu bitari by remera rukoma

Yagize ati”muri muri ibi bihe ndashishikariza urubyiruko kwirinda coronavirus,kuko coronavirus icyorezo cyugarije isi yose (pandemie)tugomba kucyirinda twese nkabanyarwanda kuko umuntu wese yaba umwana muto yaba umukuru, umusaza twese icyi cyorezo cyatugeraho turamutse tutubahirije amabwiriza duhabwa na ministere y’ubuzima”.

Yakomeje agira ati”natangajwe n’urubyiruko aho rwavugaga ngo ni indwara ifata abantu bakuze ,ariko nsanga rutakwirara kuko icyorezo no mu rubyiruko iyo bacyanduye gishobora kubahitana.

Atanga urugero umunyamakuru uherutse guhitanwa na cov 19 wimyaka 30, ikindi kandi hakwiyongeraho no gufata igihe kinini uri mu bitaro niyo ukize indwara umuntu wese agomba kumenya ko ashobora kugira ubusembwa nyuma yarakize bitewe n’ingaruka ziyo ndwara nabyo birashoboka.

urubyiruko ni umubare munini mu Rwanda rero rugomba kwirinda kandi kwirinda kwa buri wese ni ukurinda mugenzi wawe nimbaga nyamwinshi kuko cyorezo cyandura mu buryo bwihuse.

Amabwiriza Leta y’U Rwanda yashizeho Gukaraba intoki n’isabune neza mu gihe gihagije nkamasegonda 40 ,guhana umwanya uhagije kuva kuri metero imwe kujyana hejuru,waba ukorora ukipfuka umunwa ukoresheje agapfukamunwa,cyangwa agatambaro kumunwa igihe utagafite ugashira umunwa n’amazuru ahagana ku nkokora imbere kugira ngo utanduza mugenzi wawe.

Igihe wumva ufite ibimenyetso by coronavirus ukihutira guhamagara nimero 114 cyangwa umujyanama w’ubuzima ukwegereye.

Yasoje agaruka kubimenyetso bikunze kuranga uwanduye covid19 nk’umuriro, ibicurane ,inkorora ,guhumeka insigane ,kubabara mu muhogo,intege nke. biba byiza uri mu rugo ayamabwiriza niyubahirizwe kuko ni ingirakamaro nsoza ngira nti kwirinda biruta kwivuza ,twese ubuzima bwiza.

Kanda hano urebe indirimbo umugore mwiza ya pedro someone

To Top