Amakuru

Perezida udatinya coronavirus,yageragereje ibisasu bye mu gihe isi yose ihanze amaso uko icyorezo cya kira

Mu gihe isi ihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus, Kim Jong Un n’ingabo ze bongeye kugerageza igisasu cya Misile kuwa Gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 igikorwa cyamaganiwe kure n’isi yose.
Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya misile gifatwa nk’ibisasu biterwa ahantu hatari harehare cyane. Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 21/03/2020 mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Igisirikare cya Koreya y’amajyepfo cyahise cyamaganira kure iki gikorwa gisa n’ubushinyaguzi mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus maze gisaba Koreya ya ruguru guhagarika ibi bikorwa bigayitse.

Kugeza ubu Koreya ya ruguru nta bwandu bw’iki cyorezo iratangaza kuva cyatangira kwibasira isi aho kimaze guhitana abasaga ibihumbi 11 ndetse hakaba hari abarwayi babarirwa mu bihumbi 250 ku isi yose muri rusange.

Hari amakuru ariko avuga ko iki cyorezo cyamaze kugera muri iki gihugu gisanzwe kiberaho mu bwigunge ndetse impuguke zigahamya ko ibintu bisobora kuba bibi cyane muri Koreya y’amajyaruguru kubera ubushobozi buke mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’imirire mibi bikibonekamo.

Koreya ya ruguru imaze igihe kinini mu bihano yahawe n’umuryango mpuzamahanga kubera kwanga guhagarika gahunda yayo yo gucura ibisasu kirimbuzi aho ivuga ko kugira ibi bitwaro biza ku isonga mu rwego rwo kurinda ubusugire bwacyo ndetse n’ubushotoranyi bw’igihugu cya Amerika. Koreya ya ruguru kandi ishinjwa kwirengagiza imibereho y’abaturage bacyo kabone n’iyo hateye amapfa kuko icyo ishyira imbere ari ibijyanye n’igisirikare kurusha ibindi.

Leta ya Pyongyang kandi ivuga ko nta kabuza taliki ya 10 z’ukwezi gutaha hazaba inama y’inteko nshingamategeko igomba guhuza abagera kuri 700 mu gihe ingamba cyangwa ibikorwa bihuza abantu bangana gutya byahagaritswe ahandi hafi ya hose ku isi.

Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’uku kwezi perezida Kim Jon Un yagaragaye ari kumwe n’abasirikare be bakuru bose ntawambaye agapfukamunwa ibintu byatumye abantu bibaza niba koko iki cyorezeho cya Corona virus kitaragera mu gihugu cye.

Twabibutsa ko umuryango w’abibumbye mu kwezi gushize wari watangaje ko ugiye kureba uko wadohorera Koreya ya ruguru kugirango ibashe guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

To Top