Amakuru

Mu Rwanda abanduye coronavirus bamaze kuba 19

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutangaza ko uyu munsi hagaragaye abantu babiri barwaye Covid-19, byatumye mu Rwanda umubare w’abanduye iyi ndwara ugera kuri 19.

Iyi minisiteri ivuga ko abo ari;

– Umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda tariki 19/03/2020 avuye i Dubai 
– Undi ni umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda tariki 20/03/2020 avuye i Dubai

Kugeza ubu abanduye iyi ndwara ku isi bamaze kurenga 323,000 abo yishe ni 13,745 naho abamaze kuyikira ni 90,006.

Mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, u Rwanda nirwo rufite umubare munini w’abafite iyi ndwara kugeza ubu Ari 19, Kenya 15, Tanzania 12, Uganda 1 naho muri Sudani y’Epfo n’u Burundi nta bantu bafite iyi ndwara barahaboneka.

To Top