Amakuru

U Rwanda ku mwanya w’ 150 mu bihugu bifite abaturage bishimye ku isi

Sudani y’epfo, Zimbabwe, u Rwanda na République centrafricaine (Central African Republic) biri mu bihugu bituwe n’abantu batishimye kurusha ahandi ku isi, nkuko bikubiye mu cyegeranyo gishya cy’umuryango w’abibumbye, UN World Happiness Index.

Iki cyegeranyo cyasohotse ku wa gatanu ku munsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013.

Afghanistan ni yo ya nyuma mu kugira abaturage bishimye mu bihugu 153 byatangajwe muri icyo cyegeranyo.

Finland, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatangajwe nk’igihugu gituwe n’abantu bishimye cyane ku isi.

Ibihugu byo mu Burayi bw’amajyaruguru – birimo na Finland – biza mu myanya ine muri itanu ya mbere kuri uru rutonde.

Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko aho abaturage bishimye cyane ari aho baba bumva igihugu ari icyabo kandi bakagirira icyizere abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubutegetsi.

Abashakashatsi babajije abantu batandukanye ku isi basuzuma ibipimo byabo by’ibyishimo, banagendera ku bintu birimo ibyo igihugu cyinjiza mu bukungu, ibipimo bya ruswa, ubutabera n’ibindi.

Photo internet

Raporo y’uyu mwaka yakozwe mbere yuko icyorezo cya coronavirus cyaduka.

Ibihugu bitanu bya mbere:

1) Finland

2 Denmark

3) Ubusuwisi

4) Iceland

5) Norway (Norvège)

Ibihugu bitanu bya nyuma:

149) Central African Republic

150) U Rwanda

151) Zimbabwe

152) Sudani y’epfo

153) Afghanistan

To Top