Amakuru

Tanasha yareze Diamond asaba ko bagabana imitungo yose

Bivugwa ko umuhanzi wo muri Kenya wahoze akundana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna wanamubyariye umwana w’umuhungu bakaza gutandukana, yajyanye uyu muhanzi mu nkiko kugira bagabanemo kabiri imitungo ye kuko babanaga nk’umugore n’umugabo na we hari ibyo yatanze mu mitungo Diamond afite.

Uyu mugore wari umaze imyaka 2 ari umukunzi wa Diamond ariko bakaba baherutse gutandukana, yatangaje ko uyu mugabo afite imyumvire yo kubyara abana n’abagore ubundi akabatererana.

Nk’uko Galaxy FM yo muri Uganda ibitangaza, ikirego cyagejejwe muri rumwe mu rukiko muri Tanzania(rukaba rutatangajwe), aho bivugwa ko kugabana bizagendera ku ruhare rwa Tanasha mu inzira imwe cyangwa iyindi kuri uwo mutungo uvugwa.

Bivugwa ko umucamanza ushinzwe iki kibazo yatanze aya mabwiriza ashingiye ku ngingo zirengera abashakanye igihe basabye kugabana imitungo nyuma yo gutandukana(aba ntibigeze bashyingiranwa).

Tanasha na Diamond kandi bivugwa ko bari buvukanye ko ahabwa ½ cy’ibyo yasabaga harimo nk’aho gutura ariko ntahabwe imitungo ya Diamond, ibi ni byo byatumye yerekeza mu nkiko.

Mu rukiko Tanasha yagaragaje ko ibibanza bibiri bya Diamond biri mu mujyi Dar es Salaam, ahishura ko Radio na Teliviziyo bya Diamond(Wasafi TV& Radio) yashoyemo amafaranga ye.

Yakomeje ashimangira ko yatanze amafaranga mu igurwa ry’imitungo, iyubakwa ry’amazu mu gihe yabanaga na Diamond.

Bimwe mu bimenyetso yatanze ni uko amafaranga ye yatanze yagiye cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi byo kwagura Wasafi Radio.

To Top