Amakuru muri Muzika

Itsinda Fire Sky basaba abantu gusabana babinyujije mu Ndirimbo yabo shya “Baguhe”YUMVE

Abahanzi 2 bagize itsinda “Fire Sky” bakomeje kwerekana impano yabo muri muzika Nyarwanda aho kuri ubu bashyize hanze indirimbo yabo shya bise “Baguhe”, ikubiyemo inyigisho zikomeye aho baba bakangurira abantu gusabana n’abandi.

Fire Sky(Main P na Wallaby)

“Fire Sky” ni Abanyarwanda aribo Tuyizere Yves (Main P) na Mutangana Christian (Wallaby, aba basore Bambara bakaberwa cyane batangazako  batangiye muzika nk’itsinda mu 2018 , gusa Main P yinjiye muri muzika mu 2012 mu gihe mugenzi we Wallaby yawinjiye nyirizina  muri 2011.

Mu gihe aba bahanzi Fire Sky  bafite intego yo kuzamura muzika Nyarwanda babinyujije mu njyana ya Hip Hop.Ni kenshi hano mu Rwanda uzasanga hari bamwe mu bahanzi bashyira indirimbo imwe hanze bagahita baburirwa irengero kubera imbaraga nke no kutamenya ikibazanye mu ruhando rwa muzika Main P ahamya ko iri tsinda ryabo rizakomeza nta gucika intege kuko ngo baje muri muzika atari nk’abandi badafite intego.

 Twabibutsako Fire Sky ubu mu myaka 2 bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo izifite amashusho zirimo;”Baguhe” “Kora”,”Ndiho”Bibaho, Indashyikirwa n’izindi bateganya gusohora.

Main P
wallaby

Kanda hasi wumve “Baguhe”

To Top