Amakuru

Miss Meghan yatangaje ko yashatse kwirwaza ngo atajya kuri final ya miss rwanda 2019

Nimwiza Meghan wambaye ikamba rya miss Rwanda 2019
Yamaze impungenge abakobwa 20 bagiye muri boot camp uyumunsi.

Ni mukiganiro n’itangazamakuru Aho yafashe ijambo agashimira abakobwa 20 babashije kugera kuri iki kiciro.

Yagize ati” mugiye mu mwiherero ariko mwumve Ari ibintu bisanzwe mutabifata nk’ibikomeye mbese Ni nk’ubuzima busanzwe”

Meghan yakomeje ahishura ko umwaka ushije yagize ubwoba agashaka guhimba uburwayi ngo ataza kujyera kuri stage yatangarijweho miss Rwanda,Ari nayo yatwaye.

Umuyobozi wa Rwanda inspiration back up itegura miss Rwanda yatangaje ko amatora azakomeza kuva kuri 11 gashyantare kugera kuri 22,arinawo munsi ikamba rya miss Rwanda 2020 rizatangirwaho.


Abakobwa 10 bazagera kuri final umwe azaba yatowe kubwiganze bw’amajwi menshi.
Abandi 9 bakazagenda kuko banyuze imbere y’akanama nkemura mpaka.
Yakomeje atangaza ko gutora Ari ibisanzwe abakobwa bagumana nimero bari bafite mu majonjora yahise.


Gutora bikazakomeza kuri internet kuri www.igihe.com
Ndetse nokuri mesage isanzwe Aho wandika numero yuwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525.

To Top