Amakuru muri Muzika

Kizito Mihigo yasangiye n’abanyeshuri be Noheri n’Ubunani

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze amezi abiri mu bikorwa by’amasomo ya muzika aha abanyeshuri bari mu biruhuko mu mujyi wa Kigali, yasoje ibyo bikorwa kuri uyu wa kane tariki ya kabiri Mutarama.

Mu muhango wo gusoza ayo masomo, Kizito yasangiye n’abanyeshuri be, abifuriza umwaka mushya mwiza no kuzagira amasomo meza muri iki gihembwe bagiye gitangira.

Mbere yo gusoza aya masomo kandi, Kizito yari yasangiye n’abanyeshuri umunsi mukuru wa Noheri, ndetse afata amajwi ya bamwe mu banyeshuri be baririmba indirimbo za Noheri.

Uyu muhanzi yadutangarije ko ayo masomo akomeje kugenda neza n’ubwo hagishakwa ubushobozi bwisumbuyeho kugira ngo ibyo bikorwa bye byo gufasha urubyiruko abanyeshuri bari mu biruhuko bibashe kugera no ku rubyiruko rwo mu ntara.

Ni gahunda yatangiye mu kwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka igamije gutanga amahugurwa ya muzika ku rubyiruko rw’u Rwanda rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe bari mu biruhuko.

To Top