ubukungu

Menya byinshi ku ifaranga rigezweho hirya no hino ku isi n’uko waritunga

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki yitwa ‘Cryptocurrency’ arimo iryamenyekanye cyane benshi bazi nka ‘Bitcoin’.
Bimenyerewe ko amafaranga asanzwe akoreshwa ari aya Banki Nkuru z’Ibihugu. Bitcoin ryo ni ifaranga ryo kuri internet ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’uwahawe izina rya Satoshi Nakamoto, aho yagiye muri mudasobwa agakoresha imibare ikamubyarira amafaranga.

Nta kigo cyemewe cyangwa urwego rwemewe ruyatanga ahubwo ni abantu ubwabo bayahererekanya binyuze ku rubuga bahuriyeho mu ikoranabuhanga.

Iri faranga ryagiye rihuzwa n’ayandi afatika kuko ubu inite imwe yaryo ivunja amadolari ya Amerika 10,950.

Kohereza no kwakira Bitcoin bisaba kugira icyitwa ‘bitcoin wallet’, iyi ni nka konti yawe muri banki kuko hari amabanki akorera kuri internet abika aya mafaranga gusa. Kuyahererekanya bikorwa na ba nyirayo bifashishije icyitwa ‘Wallet ID’ n’ijambo cyangwa umubare w’ibanga uhabwa niyo banki.

Buri muntu wifuza gutunga cyangwa guhererekanya iri faranaga agira ububiko bwe; ushobora kubika kuri internet aho ufungura konti ukajya uyinjiramo aho waba uri hose, wakwifashisha porogaramu ushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, kugura ububiko bwabugenewe (Bitcoin hardware wallets) no gukoresha impapuro mvunjwafaranga.

Hirya no hino ku isi, kuri murandasi hari uburyo bwinshi bufasha abifuza gutunga no guhererekanya iri faranga.

To Top