Amakuru ya Cinema

Gogo wabyaranye na Mico yashoye miliyoni 10 muri filimi yise “Linda”

Gaudance umukinnyi wa filimi nyarwanda uzwi nka Gogo wanabyaranye n’umuhanzi Mico The Best, yamaze gukora filimi yise ‘Linda’ yashoyemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10.

‘Linda’ ni filimi nyarwanda avuga ko yatangiye gukora mu mwaka ushize wa 2018 ikiba yarakinwemo n’abakinnyi bagera kuri 40.

Gogo avuga ko iyi filimi ye azayerekana ku mugaragaro bwa mbere ku wa 5 tariki ya 30 Kanama 2019 mu mujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko iyi filimi yamutwaye amafaranga menshi arenga miliyoni 10 bitewe n’abantu yakoreshejemo.

Yagize ati“ni hejuru ya miliyoni 10 kuzamura, ntabwo wakwiyemeza gukora filimi udafite amafaranga ari hejuru ya miliyoni 10, kuko ni filimi yatwaye igihe kinini, kuko kuyikora byatwaye igihe kinini, abakinnyi barazindukaga bakagera aho turi bukinire, urumva ni ibintu bihenze cyane.”

Ku buzima bwe bwite, Gogo avuga ko akimenya ko atwite yahise ajya kureba uwayimuteye na we abyakira neza ntiyamutererana.

Yagize ati“nkimenya ko ntwite nahise njya kureba uwayinteye na we abyakira neza, ntiyigeze ababara mbese yabifashe nk’aho biraho.”

Amakuru agera ku kinyamakuru atugeraho yemeza ko Gogo umwana yabyaye, yamubyaranye na Mico The Best, ubu uyu mwana we afite imyaka 7 yiga mu wa mbere.

https://youtu.be/0CJVxOzKz48
To Top