Football

[10-0] Amavubi yahaye isomo rya ruhago ibirwa bya Seychelles!

Amavubi yatsinze ibirwa bya Seychelles igiteranyo cy’ibitego 10 ubariyemo bitatu yari yayitsindiye mu birwa! Umukino wo kwishyura warangiye ari ibitego 7-0 amavubi asezerera ku ntsinzi iremereye ibirwa bya Seychelles!

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe y’igihugu yarwo ni inshuro ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino umwe w’irushanwa rya FIFA cyangwa CAF kuko amateka Amavubi yari asanganywe yari ibitego 9–0 yatsinze ikipe y’igihugu ya Djibouti muri CECAFA 2007.

Umunota ku munota duhereye Ku munota wa nyuma dusubura ku itangiriro:

Umukino urarangiye

Iminota ibiri y’inyongera

Iminota 90 irangiye Amavubi atsinze Seychelles ibitego 7-0

80’ Gusimbuza kwa nyuma kw’Amavubi

Kagere Meddie watsinze ibitego bibiri asimbuwe na Sugira Ernest

78’Goooooaaaal: Amaherezo y’inzira abaye mu nzu, Muhadjiri Hakizimana abonye igitego

Umupira uzamukanywe na Bizimana Djihad acunga uko nyirarume Muhadjiri Hakizimana ahagaze amucomekera umupira mwiza atsindira Amavubi igitego cya karindwi, amwishyura umupira mwiza nawe yamuhaye afungura amazamu.

70’ Gusimbuza kwa kabiri ku ruhande rw’Amavubi

Myugariro wa APR FC Manzi Thierry afashe umwanya wa Abdul Rwatubyaye mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bakina imbere mu gihugu hitegurwa amajonjora ya CHAN 2020. Byari mu byo Mashamo Vincent yifuzaga nkuko yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019.

66’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi

Mukunzi Yannick nyuma yo gutsinda igitego ahise atanga umwanya kuri Niyonzima Olivier Sefu wa APR FC.

60’ Gooooaaaaaal! Igitego cya gatandatu cy’Amavubi

Yannick Mukunzi atsinze igitego cya gatatu mu mateka ye mu mwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi. Agitsinze n’umutwe ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad kuri corner.

51’: Goooooaaaaaal!: Ibitego byarumbutse Kagere atsinze ikindi

Umupira ufashwe na Muhadjiri Hakizimana acenga neza abakinnyi bo hagati ba Seychelles Sinon Keren na Ester Stan acomekera umupira Emmanuel Imanishimwe ahindura umupira mu rubuga rw’amahina usanga Kagere Meddie ahita arangiriza mu izamu. Igitego cya gatanu cy’Amavubi, icya kabiri cy’uyu rutahizamu wa Simba SC.

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya kabiri gitangijwe na Franchette Brandon ariko ahita atanga umupira nabi ugera ku bakinnyi b’Amavubi Muhadjiri Hakizimana azamukana umupira ashaka gutungura umunyezamu atera ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru y’izamu.

45’ Igice cya mbere kirarangiye

Emmanuel Imanishimwe na Muhadjiri Hakizimana bahererekanyije neza baha umupira Meddie Kagere ari mu rubuga rw’amahina ariko ntiyashobora kurangiriza mu izamu kuko umupira yawuhushije.

Umusifuzi ahise ahuha mu ifirimbi ko igice cya mbere kirangiye.

43’ Amavubi akomeje kwiharira umupira

Iminota yose y’igice cya mbere iri kugana ku musozo nta mupira n’umwe umunyezamu Kimenyi Yves w’Amavubi arakoraho n’amaboko. Ikipe ya Seychelles yagaragaje urwego rwo hasi.

36’ Tuyisenge atsinze ikindi gitego umusifuzi aracyanga

Kagere Meddie ahawe umupira na Muhire Kevin acenga umunyezamu agerageje gutera mu izamu aranyerera aragwa umupira ujya kuri Tuyisenge atera mu izamu igitego cyashoboraga kuba icya gatanu ariko umusifuzi yemeza ko babanje gukorera ikosa umunyezamu Romeo

32’: Goooooaaaaallll! Igitego cya kane cy’Amavubi, cya kabiri cya Tuyisenge

Ruhago yongeye kuryohera abanyarwanda. Umupira uzamukanywe na Ombolenga Fitina ku ruhande rw’iburyo acenga Constance Andrien acunga uko abandi bugarira muri Seychelles bahagaze ahindura imbere y’izamu umupira uhura na Jacques Tuyisenge atsinda igitego cya kane cy’Amavubi.

28’: Goooooaaaalll!!! Amavubi atsinze ibitego bibiri mu minota ibiri yikurikiranya

Umupira uzamukanywe na Emmanuel Manishimwe Mangwende aha umupira Meddie Kagere atsindisha umutwe. Umukino ugitangizwa ngo bakomeze Amavubi yongera gusatira Kagere asabira ku ruhande rw’ibumoso awuha Muhadjiri Hakizimana agerageje gutera mu izamu ba myugariro ba Seychelles barawugarura uhura na Jacques Tuyisenge asonga mo.

22’: Tuyisenge Jacques ahushije igitego imbere y’izamu wenyine

Benshi bari kureba uyu mukino bari babaze ko u Rwanda rubonye igitego cya kabiri ariko biranga. Muhire Kevin na Muhadjiri Hakizimana bahererekanyije neza baha umupira Tuyisenge ariruka asigarana n’umunyezamu Romeo Barra ariko uyu rutahizamu w’Amavubi agerageje kumucenga Romeo amutanga umupira arawurenza.

17: Gooooaaaaall! Bizimana Djihad afunguye amazamu

Habonetse coup franc iterwa na Muhadjiri Hakizimana aho kuyishyira mu rubuga rw’amahina asubiza umupira inyuma aha mwishywa we Bizimana Djihad atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rucundura. Berekanye ubuhanga muri ruhago bigiye mu karere ka Rubavu.

15’: Sychelles ihushije igitego cyabazwe

Yannick Mukunzi na bamyugariro b’Amavubi barangaye rutahizamu wa Seychelles Viott Gerrick aratunguranye arabacenga asigarana n’umunyezamu Kimenyi Yves ariko uyu mukinnyi agira igihunga atera hanze.

11’: Corner ya mbere y’Amavubi

Uruhande rw’iburyo rw’Amavubi ruri gukoresha imbaraga nyinshi. Muhadjiri Hakizimana na mwishywa we Bizimana Djihad bahererekanyije neza banyura iburyo bagerageje guhindura umupira Bacco Errol arawurenza haboneka corner. Djihad arayiteye ashyira umupira ku mutwe wa Yannick Mukunzi ariko atera hejuru y’izamu.

05’ Amavubi atangiye asatira ahushije igitego cyabazwe:

Umupira uzamukanywe na Ombolenga Fitina ku ruhande rw’iburyo awuhindura ashaka kuwuha Tuyisenge Jacques agerageje gutera mu izamu umupira unyura iruhande rwaryo gato.

Umukino uratangiye:

Rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere niwe utangije umukino uri guhuza u Rwanda na Seychelles ahawe uburenganzira n’umusifuzi ukomoka muri Eritrea, Mogos Tsegan.

Indirimbo zubahiriza igihugu ziri kuririmbwa:

Rwanda Nziza!!! iri kuririmbwa n’abasaga ibihumbi 10 bateraniye muri iyi stade. Yaje ikurikira indirimbo y’igihugu ya Seychelles yitwa ’’Koste Seselwa’’ bisobanura ’Mu muyaga’.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mpande zombi

Rwanda:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques (c) na Hakizimana Muhadjiri.

Umutoza ni Mashami Vincent

Seychelles:

Barra Romeo, Bacco Errol, Olivier Constance, Adrian Sourris, Michel Esther, Stan Sinon, Keren Vidot Sennky (c), Mothe Dean, Vioot Gerick, Labrosse Brandon na Franchette Brandon.

Abakinnyi baritegura gusohoka mu rwambariro:

Nyuma yo kwishyushya abakinnyi b’impande zombi basubiye mu rwambariro gufata amabwiriza ya nyuma no kwambara imyenda y’umukino ngo baseruke. Mu minota mike umukino uraba utangiye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top