sport

Perezida wa Repubulika yabihiwe n’umukino ategeka ko uhagarara igihe kitageze bagakizwa na penaliti

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida w’igihugu cya Mauritania; Mohamed Ould Abdel Aziz yakoze agashya ku mukino w’umupira w’amaguru ahari habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya Super Cup, ku munota wa 63 w’umukino ategeka ko amakipe yahagarika umukino agakizwa na penaliti.

1448978329_h

Uyu mukuru w’igihugu cya Mauritania, yari yitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Super Cup wahuje ikipe ya FC Tevragh-Zeina n’ikipe  yitwa ACS Ksar, biza kugeza ku munota wa 63 w’umukino amakipe yombi anganya 1-1, mu buryo butunguranye Perezida w’iki gihugu wari urambiwe uyu mukino aza gufata icyemezo cyo gutegeka abasifuzi bagahagarika umukino amakipe agakizwa na penaliti kandi iminota isanzwe y’umukino yari itararangira. Ibi byarakozwe ndetse ikipe ya Tevragh Zeina iba ari yo itwara igikombe itsinze kuri penaliti.

Ibi byateje impagarara mu gihugu cya Mauritania, ndetse abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu bababazwa cyane n’uburyo umukino wa nyuma w’iki gikombe kiruta ibindi muriMauritania, wasubitswe biturutse ku kuba Perezida wabo yarananiwe kwihanganira gukomeza kureba umukino utari uryoheye amaso.

Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, kivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritania, ryategetswe guhakana aya makuru rigashyira ikosa ku basifuzi n’amakipe ngo abaturage badakomeza kwishyiramo Perezida wa Repubulika.

Perezida w’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru; Ahmed Ould Abderrahmane, mu butumwa yashyize ahagaragara yahakanye ibyakozwe na Perezida mu ruhame, abishyira ku basifuzi. Yagize ati: “Ndahakana nivuye inyuma ko Perezida wa Repubulika yaba yaragize uruhare mu guhagarika umukino utararangira ngo amakipe akizwe na penaliti. Icyemezo cyatewe n’ibibazo by’imitegurire, kandi byemeranyijweho n’abayobozi b’amakipe n’abatoza”.

source: inyarwanda

Comments
To Top