Inkuru Nyamukuru

Film Sakabaka ije guhindura imyumvire ya benshi kuri cinema nyarwanda : NSANZAMAHO DENNIS

NSANZAMAHORO Dennis abenshi bazi nka “Rwasa” anazwi cyane muri film nyinshi za jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, nk’iyitwa iminsi ijana(100days) kurubu agiye gushyira hanzefilm yitwa “Sakabaka” Iyi film Izaba ari film y’uruhererekane izagira ibice (episode)  24  buri gace kamwe kamara isaha 1 n’iminota makumyabiri.

NSANZAMAHORO Dennis ati: bwambere mu rwanda haje film yuruhererekane yitwa “sakabaka” ishobora guhindura imyumvire ya benshi kuri cinema nyarwanda.

Tumubajije aho igeze itegurwa atubwira ko kugezubu ibice  bigera kuri bitangatu(6) bimaze gutunganywa n’ibindi bikazajya bikorwa mugihe ibyarangiye biri hanze. Mu rwego rwo kumurika iyi film hazerekanwa igice cyambere(1) kimara isaha1 n’iminota 22 ubundi ibindi bice bisigaye bikazajya bisohoka  buhoro buhoro.

Dennis nyiri filime ntiyemeranya nabagereranya filime nyarwanda n'ikinamico!

Dennis nyiri filime “Sakabaka” ntiyemeranya nabagereranya filime nyarwanda n’ikinamico!

 

Ubwo yaganiraga na hillywooodstar.com yatubwiye ko bitazarangirira mu kumurika iyi film gusa ahubwo ko hanateganijwe kuganira kuri bimwe mubibazo byugarije cinema nyarwanda mu rwego rwo kurushaho kuyiteza imbere.

Akomeza avuga ko kuba yarahisemo ko ibi byagarukwaho kuri uyu munsi  akosore benshi bagereranya cinema ya hano iwacu n’izahandi dore ko bitaba binganya ubushobozi.

Dennis ati: “Abantu benshi mu Rwanda usanga bihutira kujora no kugereranya Cinema yacu n’iyahandi mu bihugu byateye imberee, ntibita kureba aho twavuye n’aho tugeze. Imyaka tumaze dutangiye Cinema yacu ntaho ihuriye n’iyo abo batugereranya nabo bayimazemo. Muri make tuzavuga kuri ibi byose maze tunashishikarize abanyarwanda gukunda iby’iwabo.”

Igikorwa cyo gushyira hanze iyi film kizaba kuwa 09/02/2014 muri Serena Hotel guhera saa kumi n’igice z’amanywa. Kwinjira muri iki gikorwa ni ibihumbi bitanu(5000frw).

Igikorwa cyo gushyira hanze iyi film kizaba kuwa 09/02/2014 muri Serena Hotel guhera saa kumi n’igice z’amanywa. Kwinjira muri iki gikorwa ni ibihumbi bitanu(5000frw).

“Sakabaka”  yayobowe na Dennis akaba azanayigaragaramo mu bice byose.  Mu gusoza ikiganiro twagiranye uyu mugabo arasaba abantu gutandukanya   film zifite ibice byinshi na film z’uruhererekane dore ko ariwe uzanye ku nshuro ya mbere film zo mu bwoko bw’uruhererekane: Series.

MUSTAPHA│HILLYWOODSTAR

Comments
To Top